Menu
  • 3 Mata 2022

    IFATANYE N’ABANDI MU KWIZIHIZA UMUNSI W’IMIRIMO MYIZA

Umunsi w’imirimo myiza ni ihuriro mpuzamahanga ryo kugira neza no gukora ibikorwa byiza

Intego:

Umunsi  w’imirimo myiza ni igitekerezo cy’umucuruzikazi akaba n’umuterankunga w’ibikorwa byiza, Shari Arison, cyatangijwe kandi gitegurwa guhera mu mwaka w’2007 n’umuryango utegamiye kuri Leta Ruach Tova, rimwe mu mashami y’ibikorwa by’umuryango utera inkunga wa Ted Arison, ishami ry’ibikorwa by’ubugiraneza by’Itsinda rigari rya Arison. Shari Arison yagize ati: “Nizera ko abantu batekereje byiza, bakavuga neza kandi bagakora byiza, uruhererekane rw’ibyiza rwakwaguka ku isi. Umunsi w’imirimo myiza wabaye umuyoboro wo kugira neza no gutanga kandi uyu mwaka abantu ku giti cyabo, abanyeshuli, abasilikare ndetse n’abakozi bo mu bigo by’ubucuruzi binyuranye bifatanya mu munsi ngarukamwaka w’imirimo myiza bafite intego yo kugirira neza abandi

Amateka n’izamuka ry’Umunsi w’imirimo myiza

Umunsi w’imirimo myiza uri gukwira mu is yose kandi vuba !

Kuva utangijwe mu mwaka w’2007. Umuco ngarukamwaka w’ibikorwa byiza wavuye ku bawizihiza 7000 mu w’2007 bo mu gihugu cya Isiraheli ugera hafi kuri miliyoni imwe mu mwaka w’2015. Watangiye kwizihizwa ku rwego rw’isi mu mwaka w’2011 cyane cyane mu mijyi 10 ikomeye mpuzamahanga, yiganjemo cyane iyo muri Leta Zunze ubumwe z’Amerika, Icyo gihe Umunsi w’imirimo myiza watangiye kuba umunsi uhuza abantu mu isi yose. Mu mwaka w’2012, twawutangije mu burayi dufatanyije na MTV Global mu gikorwa cy’ubukangurambaga bw’ibyumweru bitandatu twifashishije imiyoboro yabo ya murandasi, imbuga nkoranyambaga ndetse na Televiziyo, byatumye tugeza ubutumwa bwo kugira neza ku barenga miliyoni 24 bakurikira iyo miyoboro ku isi yose. Mu w’2013, abakorerabushake 16,000 baturuka mu bihugu 50 bagize uruhare mu mishinga amagana, harimo no gutangiza ku mugaragaro hamwe na ABC Network mu mujyi wa  New York City. Umwaka wakurikiyeho wa 2014, Kwizihiza Umunsi w’imirimo myiza byikubye kabiri, dufatanyije nanone ku nshuro ya kabiri yikurikiranye na ABC Network NYC, hamwe kandi n’imiryango n’amashyirahamwe y’abakorerabushake mu kwagura ubukangurambaga twifashishije za TV, radio, n’imbuga nkoranyambaga. Abantu 500,000 bizihije uwo munsi muri  Isiraheli abandi bagera ku 35,000 barawizihiza ku isi yose.

Umunsi w’imirimo myiza wakomeje kwaguka kugeza aho wizihijwe n’abantu benshi kugeza ubu ku itariki ya 7 Mata 2019 n’abantu  3,900,000 baturuka mu bihugu 108, bakoze imirimo ihwanye n’amasaha arenga miliyoni 7,8

ZIRIKANA AYA MATARIKI!
Umunsi w’imirimo myiza mu mwaka w’2020 uzizihizwa tariki ya 29 Werurwe.

Umunsi w’imirimo myiza mu mwaka w’2021 uzizihizwa tariki ya 11 Mata.

Umunsi w’imirimo myiza mu mwaka w’2022 uzizihizwa tariki ya 3 Mata

Umunsi w’imirimo myiza mu mwaka w’2023 uzizihizwa tariki ya 16 Mata)

Tanga umusanzu

Umunsi w’imirimo myiza wizihizwa ku isi yose binyuze mu bafanyabikorwa bo mu bihugu cyangwa abaduhagarariye

Aho wabariza: Sekamana Archimede, Uhagarariye Umunsi w’imirimo myiza mu Rwanda

imeyili: rwandagooddeedsday@gmail.com

Ni ibiki wifuza gukoresha? Bikure hano?

  • AMASHUSHO YO KU RUBUGA RWA FACEBOOK WAKORESHA

    Kinyarwanda
  • IKIRANGO CY’UMUNSI W’IMIRIMO MYIZA

    Kinyarwanda
  • IMITERERE Y’UMUPIRA WO KWAMBARA W’UMUNSI W’IMIRIMO MYIZA – RWANDA

    Kinyarwanda
  • IFOTO MWAMBA YA FACEBOOK

    Kinyarwanda
  • UMUNSI W’IMIRIMO MYIZA – IPAJI IMWE

    Kinyarwanda
  • IFOTO MWAMBA YA FACEBOOK

    Kinyarwanda
Skip to content